THE LOVE FROM HILLWOOD
- Melodja

- Jul 17, 2019
- 2 min read
Melodja watangiye umuziki aririmba Indirimbo za social mula na Bruce melody mu bitaramo yitabiraga, yasohoye indirimbo ari kumwe na Mr kagame”I am sorry” [Yumve Hano]
Posted By Desire Haleluya
Posted on July 17, 2019
Ngo “Gahoro Gahoro byagejeje umuhovu ku mugezi”iyi niyo mvugo dukoresheje kubera ko uyu musore Melodja watangiye umuziki aririmba Indirimbo zabandi bahanzi barimo social mula na Bruce melody mu bitaramo yabaga yagize amahirwe yo kwitabira niwe ubu uri gukora Indirimbo ze kugiti cye ,Aho kugeza ubu yamaze no gukorana n’umuhanzi Mr kagame Indirimbo bakayita “I am sorry”
Ishimwe protais wiyise Melodja nk’izina ry’Ubuhanzi uvuka mu mujyi wa Kigali-Kacyiru watangiye kwandika Indirimbo mu 2012 ,aho yabaga afite Indirimbo zanditse ,wakuze akunda no kuririmba Indirimbo za social mula na Bruce melody mu bitaramo yabashaga kwitabira ubu ageze kure mu rugendo rwe rwa muzika kuko ibyari ukwandika Indirimbo akaziririmbira abantu mu bitaramo ariko zidakoze muri Sitidiyo byavuyemo gukora Umuziki ageraho agana Studio akora Umuziki by’umwuga nkabandi.
Kugeza ubu amaze gukora indirimbo nyinshi zirimo uko unkunda, Follow you,Love mood,Love and Hate.Muri izi ndirimbo zose iyo abantu bamumenyeho cyane(iyakunzwe cyane) ni iyitwa “Love and Hate”.Icyatumye ikundwa cyane ngo nuko ifite ubutumwa bwihariye kubijyanye n’urukundo cyane ku bantu baba batacyimeranye neza nka mbere bagitangira gukundana.
Iyi ndirimbo Love and Hate nyuma yo gukundwa cyane no kumuha abafana benshi yabyungukiyemo cyane,aho yatangiye kujya abona abantu bashigikiye ibikorwa bye bya muzika bamuha Ubufasha butandukanye kuko bari bamaze kubona ko ashoboye kandi umuziki atari ibintu yihingamo ahubwo abifitemo Impano nkuko we ubwe yabidutangarije.
Abo baje kumufasha twavugamo muri rusange abagize Company Hot Air Production ari nabo bari kumufasha ubu mu bijyanye no gukora amashusho y’indirimbo ze zitandukanye ndetse n’izindi ncuti ze zisanzwe nazo ziramufasha.Nubwo afite abo bose bashobora kumufasha kugeza ubu nta Manager afite mu buryo bweruye wavuga ngo niwe uyu x akesha imikorere ye yose.
IP melodja ubu afite Indirimbo nshya yafatanyije n’umuhanzi umaze kubaka izina ritari rito mu muziki Nyarwanda ari we Mr Kagame. Iyi ndirimbo yayise “I am sorry” Indirimbo nkuko yabidutangarije yakoze atekereje ku bantu ariko ugasanga umwe muribo ntabyitaho bigatuma umwe abivamo noneho wa wundi utarabyitagaho akazifuza kugarukira wa wundi wamutaye Kubera ko yitwaraga nabi murukundo.
Yagize ati “Indirimbo yitwa I am sorry, natekereje ku bantu bakundana ariko ugasanga umwe muribo ntabyitaho bigatuma wanabivamo.Urugero nshobora gukunda umuntu ntabihe agaciro ariko nyuma akazaza anyinginga gusa bitagishobotse (narabonye undi)”. Iyi ndirimbo Yahisemo kuyikorana na Mr Kagame kubera ko yumvaga Mr kagame ari we uzabikora neza,ikindi ni Umuhanzi utaramugoye mu Gukora iyi ndirimbo kuko basanzwe ari n’incuti zisanzwe.
“Icyatumye nyikorana na Mr Kagame nuko numvaga ariwe uzabikora neza nkuko nabyifuzaga kandi ntabwo yangoye kuko ari inshuti nubusanzwe” Ngo iyi ndirimbo kuyikora byamutwaye amafaranga agera kubihumbi ijana (100,000frws).Yakozwe na Producer X On Beat,ikaba iri mu buryo bw’amajwi gusa. Melodja Ngo arasaba itangazamakuru kumufasha bagasangiza iyi ndirimbo abakunzi b’umuziki ndetse na banyarwanda muri rusange.
Umva Indirimbo “I am sorry” By Melodja ft Mr kagame HANO
https://youtu.be/o4TSCvnA0S0



Comments