top of page

Hatangajwe umunsi n'ahazabera ibirori byo gutanga ibihembo bya Salax Awards

  • Writer: Melodja
    Melodja
  • Mar 22, 2019
  • 1 min read

Muri iyi minsi mu Rwanda hakomeje amatora ku bahanzi bari guhatanira ibihembo bya Salax Awards mu byiciro bitandukanye, kugeza magingo aya ubuyobozi bwa AHUPA itegura Salax Awards bwamaze gutangaza itariki ndetse n’ahazabera ibirori bya Salax Awards bizahemba abahanzi beza mu Rwanda bahize abandi mu myaka itatu ishize.



Nk'uko ubuyobozi bwa AHUPA kompanyi itegura Salax Awards bwabitangaje ngo ibi birori bizaba tariki 31 Werurwe 2019 bibere muri Kigali Serena Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aha kwinjira bikazaba ari amafaranga ibihumbi bitanu ku muntu wese uzitabira. Usibye gutanga ibihembo ku bahanzi bitwaye neza bagahiga abandi, byitezwe ko hazanabera ibirori bizatangazwa mu minsi iri imbere nk'uko tubikesha ubuyobozi bwa AHUPA.


Ibirori bya Salax Awards bizabera muri Kigali Serena Hotel...

Tubibutse ko kugeza ubu gutora biri gukorwa hifashishijwe SMS gusa nk'uko Ahmed Pacifique umuyobozi wa AHUPA itegura Salax Awards yabitangarije Inyarwanda.com. Ibi bisobanuye ko gutora ku mbuga nkoranyambaga byamaze gukurwaho hakazabarwa amajwi ya SMS gusa.

Recent Posts

See All
THE LOVE FROM HILLWOOD

Melodja watangiye umuziki aririmba Indirimbo za social mula na Bruce melody mu bitaramo yitabiraga, yasohoye indirimbo ari kumwe na Mr...

 
 
 

Comments


+250 782 691 680

©2019 by IP MELODJA. Proudly created with Wix.com

Subscribe

bottom of page